Akarere ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia
Ikarita y'Akarere ka Rwamagana
Rwanda
Rwamagana
G.S. Ruhunda

Rwamagana ni akarere kamwe mu tugize uturere mirongo tatu (30) tugize igihugu cy'u Rwanda, ndetse ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari na ko karimo icyicaro cy’Intara.

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, imirenge 2 yari iya Gasabo (Fumbwe na Mununu) n’imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana.muri rwamagana Kandi harimo ibikorwa remezo bibarizwamo nka IPRC gishari, gishari health center, pharmacies, police training school (RIP)(ishuri rya Police y'U Rwanda) Muhazi. Ndetse muri Rwamagana harimo n' ibigo by'amashuri ( ibiburamwaka, primary na secondary schools)

Ibigo bigize akarere ka rwamagana byiga bitaha[hindura | hindura inkomoko]

- GS GISHARI

- GS RUHUNDA[1]

Komite nyobozi y' akarere[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Rwamagana nka kamwe m' uturere tugize igihugu cy' u Rwanda, muri 2016 kabonye umuyobozi mushya, watowe n' abaturage ariwe MBONYUMUVUNYI Radjab ndetse hatowe n' abayobozi bungirije aribo: KAGABO Richard Rwamunono; umuyobozi w' akarere wungirije ushinzwe iteramere ry' ubukungu na UMUTONI Jeanne; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry' imibereho myiza. [2]KOMITE NYOBOZI Y'AKARERE KA RWAMAGANA[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka RWAMAGANA ni akarere kamwe muturere tugize u RWANDA kurubu gafite umuyobozi mushya watowe 2016 witwa MBONYUMUVUNYI Radjab ndetse hanatowe nabungirije aribo; KAGABO Richard RWAMUNONO ;

ndetse hanatorwa uwungirije ufite munshingano ITERAMBERE n'ubukungu

yitwa UMUTONI jeanne

Ibimera[3][hindura | hindura inkomoko]

Ikibumbano cy'igitoki kigaragaza ko i RWamagana hera ibitoki cyane.

Mu Karere ka Rwamagana hazwiho ubutaka bwera ariko hazwi cyane cyane kwera ibitoki.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

Icyapa cya Rwamagana
Ikiyaga cya Muhazi
Ikarita y'Intara y'Iburasirazuba igaragaza Rwamagana mu ibara ry'icyatsi